Dr Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF

Dr Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF

Umunya-Afurika y’Epfo, Dr Patrice Motsepe, yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) mu gihe cy’imyaka ine.

Uyu mugabo wari umukandida rukumbi yongeye gutorerwa kuba Perezida wa CAF mu nama ya 14 y’inteko rusange idasazwe yabereye i Cairo mu Misiri, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025.

Motsepe w’imyaka 63, yari asazwe ayobora CAF kuva muri Werurwe 2021 aho yasimbuye Umunya-Madagascar, Ahmad Ahmad, wahagaritswe na FIFA imyaka itanu mu bikorwa by’umupira w’amaguru ashinjwa imyitwarire mibi na ruswa mu Ugushyingo 2020.

Nk’umuyobozi wa CAF, Dr Patrice Motsepe, yazamuye ibihembo mu marushwa ya Afurika harimo amafaranga azahabwa ikipe izegukana Shampiyona Nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) yongerewe ku rwego rwa 75%, aba miliyoni 3,5$ (agera kuri miliyari 4.8 Frw).

Yongereye kandi amafaranga ahabwa amakipe yitabira CAF Champions League mu Bagore, ku kigero cya 52%, aho uwegukana igikombe ahabwa ibihumbi 600$, iya kabiri ni 400 000 US$, iya gatatu ni 350 000 US$ mu gihe iya kane ihabwa 300 000 US$.

Ku buyobozi bwe ayobora CAF yazanye irushanwa rishya ‘’African Football League’’ (ASL), rihuza amakipe ya mbere akomeye muri Afurika.

Muri komite ya CAF yashyizweho, Umunyabigwi Samuel Eto’o, usazwe ari Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun, ni umwe mu bayongewemo, aho ahagarariye Afurika yo hagati.

Mu bandi bari kumwe muri komite, ni Umunye-Congo Bestine Kazadi Ditabala uhagarariye Ruhago y’Abagore, Umunya-Liberia Mustapha Ishola Raji, Umunya-Tanzania Wallace Karia, Umunya-Ghana Kurt Simeon-Okraku n’Umunya-Algerie Sadi Walid.

Dr Patrice Motsepe, yongeye gutorerwa kuyobora CAF mu gihe cy’imyaka ine
Samuel Eto’o yashyizwe muri Komite ya CAF
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27