Nyamasheke: 11 barimo umugore bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Nyamasheke: 11 barimo umugore bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Abantu 11 bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe harimo n’umugore 1 barimo abasanzwe ari abacukuzi abandi bakaba ari abafite imirima icukurwamo amabuye y’agaciro n’abacukuzi banafite iyo mirima.

Abo bafashwe ni abo mu Midugudu ya Butangata, Winkamba, Buhinga, Yove, Ruvumbu, Gasebeya, Bushekeri, Kirombizi na Karambi, mu Tugari twa Mpumbu, Nyarusange na Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, bose banafatanywe ibikoresho bakoreshaga.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Buvugira yabwiye Imvaho Nshya ko bamwe bitwikira ijoro bagacukura, abandi bagacukura ku manywa ntawe ubabona.

Ati: “Bacukura rwihishwa zahabu mu mirima y’abaturage ariko baba bafite uburyo babyumvikanyeho, abandi bakaba abacukuzi bicukurira mu mirima yabo, bakaba bazi ko bitemewe kuko baganirijwe kenshi n’ubuyobozi ariko ntibumve. Kugeza ubu ntituzi aho bayigurisha cyangwa abaza kuyibagurira, ariko ubwo bucukuzi bwo burakorwa, ni yo mpamvu bafashwe.”

Undi wo mu Mudugudu wa Winkamba ati: “Uretse ko bishobora guteza impanuka y’ibirombe byabagwaho  bakaba banahasiga ubuzima nk’uko tubyumva ahandi, ubu bucukuzi butemewe bunangiza cyane ibidukikije kuko aho bacukuye bahasiga isuri nyinshi cyane ikamanura ubutaka ibujyana mu mibande kuko ibiti byose byakabufashe baba babirimbuye, n’imigezi bayungururiramo iyo zahabu bakayangiza cyane.”

Bavuga ko haba hari n’impungenge ko bashobora kurwaniramo igihe bananiwe kumvikana kuri zahabu bacukuye, bakaba banicana kuko umutekano wabo uba utarinzwe, hakaba n’impungenge z’amazi areka muri ibyo birombe basiga bishinyitse, batabisibye ashobora kororokeramo imibu itera malariya, gufatwa kwabo bigatuma nibura hagira ibyobo baba baracukuye bisibwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhayeyezu Joseph Désiré, avuga ko abafashwe bari gukurikiranwa.

Ati: “Bari gukurikiranwa n’abandi bazajya babigerageza bazajya bafatwa kuko ibyo bakora bitemewe. Muri abo, harimo abo twasanze bacukura zahabu mu mirima yabo n’abacukura mu y’abandi. Icyo tubasaba ni ukubireka kugira ngo bitabateza ingaruka zo gukurikiranwa n’amategeko.’’

Yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bukomeje kugira inama abari muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kubuvamo, anavuga ko bazakomeza kwigisha abaturage ingaruka z’ibikorwa binyuranyije n’amategeko, no gukomeza gukorana n’ibigo bicukura byemewe n’amategeko ngo birinde imbago byahawe.

Bafatanywe n’ibikoresho bakoreshaga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27