Uburasirazuba: Turashaka kubaka umuntu ufite ubushobozi – MINALOC

Uburasirazuba: Turashaka kubaka umuntu ufite ubushobozi – MINALOC

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 2 Gashyantare inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imibereho myiza y’abaturage zaganiriye kuri gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, hubakwa umuturage ufite ubushobozi.

Iyi nama yitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, abayobozi b’Uturere n’ababungirije bashinzwe imibereho, Minisiteri y’Uburezi, abayobozi b’ibigo bifite inshingano mu mibereho y’abaturage birimo Loda, NSR n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize iyi Ntara.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Ingabire Assumpta, ni we wayoboye inama yo ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba iganira kuri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no kubaka iterambere rya muntu.

Ingabire yagize ati: “Turashaka kubaka umuntu kandi umuntu ufite ubushobozi bwo gukomeza ibyo dufite uyu munsi. Dukwiye kumva buri kibazo tukagiha agaciro kacyo kugira ngo twumve uburemere gifite mu kwangiza u Rwanda rw’ejo. Dukwiye guhindura imikorere kugira ngo tubone ibisubizo birambye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze Lt Col. Dr. Mpunga Tharcisse, yagaragaje ibyo umuntu akenera mu mibereho kuva asamwe, ibibangamira imibereho n’imikurire ye n’uruhare rw’inzego zinyuranye hamwe n’ababyeyi ndetse n’ibikenewe mu kumwitaho no kubaka ubuzima bwe.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu  gishinzwe imikurire no kurengera umwana Munyemana Gilbert yagaragaje ishusho rusange y’imikurire y’abana, ibibazo bihari ndetse na gahunda zashyizweho mu kurwanya igwingira n’imikurire idahwitse mu bana; yagarutse kandi ku ruhare rw’Inzego z’ibanze mu kugera ku bisubizo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Karakye Charles, yagaragaje ibikeneye gukorwa mu kubona ibisubizo ku bibazo bibangamiye uburezi: ireme ry’uburezi, gufungurira ku ishuri, gutsinda mu ishuri, kwitabira ishuri, ibikorwa remezo n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine yabwiye abitabiriye inama ko gahunda zihari zibereyeho gufasha umuturage kwikura mu bukene bityo zikwiye gukoranwa ubushishozi n’imbaraga kugira ngo zigere ku ntego zitezwe kandi zikuzuzanya.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Fred Mufulukye yavuze ko ubuzererezi atari ikibazo gusa ahubwo ari umutwaro ku gihugu kuko buhungabanya umuryango, ubukungu n’umutekano.

Ati: “Dukwiye kubuhagurukira mu buryo budasanzwe. Ikigo ngororamuco ni amahirwe si ihaniro, abahajyanwa bakwiye kuba abakwiye kuhajya.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27