Kwibuka28 : MAGERWA yibutse  abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka28 : MAGERWA yibutse  abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikigo cy’Ububiko Rusange mu Rwanda (MAGERWA) cyibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 barimo n’abahoze ari abakozi bayo bahawe .

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu taliki 20 Gicurasi   ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa  Kigali ruherereye ku Gisozi, umuhango wabimburiwe no gushyira indabyo ku mva ziruhukiyemo imibiri yashyinguwe kuri uru rwibutso nyuma habaho gusura urwibutso abakozi ba MAGERWA basobanurirwa amateka mabi yaranze ubutegetsi bubi bwariho yageje kuri Jenoside.

Umuyobozi wa MAGERWA, Mohad Yassin Bin Kabir nyuma yo gusura no gusobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, yavuze ko bitazongera ukundi abantu bakwiye kubana neza kimuntu bagaharanira amahoro.

Umuyobozi wa MAGERWA, Mohad Yassin Bin Kabir

Mohad yagize ati : “Dukwiye kubaho ubuzima burangwa n’amahoro tukabaho nk’abantu buje ubumuntu n’urukundo.”

Yakomeje yihanganisha imiryango yababuze ababo ashimangira gukomeza kubaho ku babuze ababo, bakabaho neza kandi bakagira ubumwe yongeraho ko abambuwe ubuzima bazira uko bavutse roho zabo zikiri kumwe nabo ku mutima.

Ati : “Turibuka abahoze ari abakozi bacu baburiye ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga miliyoni, ndihanganisha mwe mwasigaye kandi ndizera ntashidikanya ko roho zabo zizahorana natwe iteka ryose.”

Akomeza agira ati: “Nkuko insanganyamatsiko ivuga Kwibuka Twiyubaka, turizera ko tuzagumana ubu butumwa, mu gihe twibuka ubwicanyi bwindekamere bwakorewe Abatutsi muri 1994, duharanira ko butazongera ukundi haba mu Rwanda ndetse nahandi aho ariho hose ku Isi.”

Mohad Yassin yasoje ashimangira ko bagomba kugira  ubumwe no gusenyera umugozi umwe, gushyira imbaraga mu kurwanya no guhashya Jenoside, ndetse n’ikindi kinti icyo aricyo se cyakwibasira inyokomuntu. Avuga ko mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu myaka 28 ishize hagomba  kwimakazwa no guharanira kuzagira ejo hazaza heza hazira Jenoside abantu bakabana mu bumwe n’amahoro azira urwango n’inabi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27