Tennis: Jannik Sinner yongeye kwegukana Australian open

Tennis: Jannik Sinner yongeye kwegukana Australian open

Umutaliyani Jannik Sinner, yatsinze Umudage Alexander Zverev ku mukino wa nyuma wa Australian Open, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Uyu mukino wa nyuma wabaye Kuri iki cyumweru tariki 26 Mutarama 2025 Melbourne muri Australie.

Sinner w’imyaka 23 yatsinze Alexander Zverev amaseti 3-0 (6-0, 7-6, 6-3).

Jannik yegukanye iri rushanwa ahabwa amahirwe kuko menshi kuko yari afite ubushobozi no kuba ababo bari barihanganiye kuri iyi nshuro ntabwo bitwaye neza.

Nka Novak Djokovic yagize imvune muri 1/2, mu gihe Carlos Alcaraz yasezerewe na Djokovic muri ¼.

Jannik yabaye Umutaliyani wa mbere wegukanye Gland Slam eshatu. Ni mu gihe kandi yabaye umukinnyi wa kabiri muto wegukanye Australian Open inshuro ebyiri zikurikiranya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27