Basketball: Ndizeye Dieudonné yabonye ikipe nshya muri Morocco

Basketball: Ndizeye Dieudonné yabonye ikipe nshya muri Morocco

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné uzwi nka Gaston wari kapiteni wa Patriots BBC yerekeje muri MAS Fes yo mu cyiciro cya mbere muri Morocco nyuma yo kugirana na yo amasezerano y’igihe gito.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025 ni bwo iyi kipe yemeje ko yasinyishije uyu mukinnyi usazwe ari na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball.

Ndizeye Dieudonné yerekeje muri MAS Fes Basketball nyuma yo kunanirwa kumvikana na REG BBC yari yifuje kumusinyisha ariko impande zombi ntizumvikanye  kubera umwaka umwe uyu mukinnyi yari asigaje muri Patriots wagombaga kwishyurwa agera kuri miliyoni 45 Frw.

Ndizeye yageze muri Patriots mu 2017. Yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka mu 2019 ndetse azwiho gutsinda amanota atatu cyane.

Si ubwa mbere Ndizeye agiye gukina hanze y’u Rwanda kuko mu 2022 yerekeje muri Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.

Mu mpera za 2024 yari kumwe na Kriol Star yo muri Cape Verde mu mikino ya Road to BAL 2025 yabereye muri Libya na Kenya.

MAS Fes yerekejemo n’ikipe ikomeye cyane muri Morocco aho ifite ibikombe 5 bya shampiyona, birindwi by’igikombe cy’igihugu n’icyo ku mugabane wa Afurika yegukanye mu 1998.

Ndizeye Dieudonné uzwi nka Gaston yerekeje muri MAS Fes yo muri Morocco
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27