Juno yasubije abibazaga ko yashishuye indirimbo Milele

Juno yasubije abibazaga ko yashishuye indirimbo Milele

Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize umucyo ku kibazo cy’abantu bamushinja gushishura (kwigana) indirimbo ‘Milele’ nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo yise Shenge.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru asubiza icyo kibazo cyari kimaze iminsi gicaracara ku mbuga nkoranyamabaga, aho wasangaga hari abafata amashusho y’iyo ndirimbo bakayegeranya n’aya ‘Milele’ bagaragaza ko yaba yarayishishuye.

Ubwo yari abibajijwe, uyu muhanzi yabiteye utwatsi, avuga ko yaba we na mugenzi we bombi bafite umwihariko, bityo ntawashishura undi.

Yagize ati: “Narabibonye rimwe na rimwe hazamo ikibazo cyo kudasobanukirwa, kuko zose ziri mu njyana imwe ya “Afrogako style movement” ntabwo bivuze ko indirimbo ziri mu njyana ya Legue zose zisa cyangwa Afrobeat zose zisa, ndatekereza ari uriya mudiho bumvise bakabyitiranya no kuba zisa.”

[..] Ni indirimbo ebyiri zitandukanye nubwo twese tuba turirimba urukundo ariko ntabwo wakumva ijwi ryanjye cyangwa imirongo (Lirycs) ngo uzigereranye n’iza Element, buri wese atandukanye mu buryo bwe.”

Ibi Juno abigarutseho nyuma y’uko we n’itsinda rimufasha mu bijyanye n’umuziki baherutse gutangaza ko bagiye gutegura ibitaramo uyu muhanzi azizihirizamo imyaka itanu amaze mu muziki.

Shenge ni indirimbo imaze iminsi 7 ishyizwe ahagaragara, ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi bitanu, abayikunze basaga ibihumbi bibiri, ikaba ifite ibitekerezo birenga igihumbi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27