Florentino Pérez yongeye gutorerwa kuyobora Real Madrid kugeza mu 2029

Florentino Pérez yongeye gutorerwa kuyobora Real Madrid kugeza mu 2029

Florentino Pérez yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Real Madrid kugeza mu 2029, nyuma y’uko igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire ku biyamamariza uyu mwanya kigeze ari we wenyine wayitanze, ahita yegukana uyu mwanya.

Pérez ni umwe mu bamaze kwandika izina rikomeye mu mupira w’amaguru, aho yabaye Umuyobozi wa Real Madrid mu 2000 kugeza mu 2006, avaho yongera kuyisubiramo mu 2009.

Uyu mugabo w’imyaka 77 yakunze gutsinda amatora kenshi gashoboka, kuko kuva mu 2013 atorwa nta wundi muntu uhanganiye na we izi nshingano zo kuyobora iyi kipe ikomeje cyane muri ruhago y’Isi.

Kuri iyi nshuro biteganywa ko azafatanya n’abandi bashyizweho mu bagize Inama y’Ubutgetsi ya Real Madrid, ari bo Garcia Sanz wahoze muri Wolfsburg yo mu Budage ndetse na Redondo Sierra na Angel Sanchez bari abayobozi mu biro bya Perezida wa Real Madrid.

Kuva Pérez yagera muri Real Madrid yageze kuri byinshi birimo ibikombe bigera kuri 65, haba mu mupira w’amaguru ndetse no muri Basketball.

Aha harimo birindwi bya UEFA Champions League na bitatu bya Euro League Championships; bituma aba umwe mu bayobozi beza iyi kipe yagize mu mateka yayo nyuma ya Santiago Bernabeu.

Florentino Pérez yafashije Real Madrid kwandika amateka muri Ruhago y’Isi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27