Nsanzimfura Keddy yerekeje muri Gorilla FC

Nsanzimfura Keddy yerekeje muri Gorilla FC

Nsanzimfura Keddy wavugwaga muri AS Kigali yasinyiye Gorilla FC amasezerano y’amezi atandatu.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino yari yerekanywe muri Kiyovu Sports ariko birangira atayikiniye kubera ibihano byo kutagura abakinnyi iyo kipe yafatiwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Mbere yo gusinyira Gorilla FC uyu mukinnyi yavugwaga muri AS Kigali ndetse aherutse kugaragara akora imyitozo muri iyi kipe, nubwo batumvikanye ku masezerano aho uyu mukinnyi yifuzaga amezi atandatu iyo kipe ntibyemere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Keddy yakoranye imyitozo na bagenzi be muri Gorilla FC ku kibuga cya IPRC Kicukiro.

Mu mpeshyi ya 2024, Nsanzimfura ni bwo yatandukanye na Al-Qanah FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri yakiniraga.

Uyu mukinnyi kandi yanyuze muri Kiyovu Sports yazamukiyemo ndetse na APR FC.

Keddy abaye umuknnyi wa gatatu Gorilla FC isinyishije muri uku kwezi kwa Mutarama nyuma ya Rutahizamu w’Umurundi Landry Ndikumana n’Umunya Ghana Sally.

Gorilla FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 23.

Nsanzimfura Keddy wavugwaga muri AS Kigali yasinyiye Gorilla FC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Tuyishimire Gilbert

Ndi umwana wimwaka 15 ariko nkaba nifuza kwinjira muri academy yanyu ya Gorilla murakoze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27