Nigeria: Amabandi yashimuse abantu 46 asiga atwitse n’inzu

Nigeria: Amabandi yashimuse abantu 46 asiga atwitse n’inzu

Abitwaje intwaro muri Nigeria bashimuse abantu 46 barimo abagore n’abana, mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Gana mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa leta ya Zamfara, ku wa 07 Mutarama 2025, nkuko byatangajwe n’abayobozi muri ako gace.

Alhaji Garba Haure, umuyobozi gakondo mu mujyi wa Gana yatangaje ko   gutabara kw’inzego z’umutekano byatumye abagizi ba nabi batwika umujyi wose ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uhasiga ubuzima.

Yavuze ko icyo gitero gikurikira ishimutwa ry’abantu benshi muri iyo leta mu kwezi gushize aho abitwaje intwaro bazwi ku izina ry’amabandi baje kuri za moto bafite imbunda barasa, batwika inzu zo guturamo n’izindi z’ubucuruzi.

Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria ni hamwe mu hibasirwa cyane n’amabandi, akunze gutera ubwoba abaturage, gushimuta abiganjemo abanyeshuri, abagore n’abana bakabarekura ari uko hatanzwe ingurane.

Umuturage waganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, (Reuters) Bala Harauma, yavuze ko umubare nyawo w’abashimuswe ushobora kwiyongera ariko ko batatu mu bari bafashwe batorotse bituma ababashimuse babimura aho bari babafungiye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27