Canada: Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau yeguye

Canada: Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau yeguye

Justin Trudeau wari Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cya Canada yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya.

Trudeau yari amaze hafi imyaka 10 ari Minisitiri w’Intebe, akaba ari n’Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi, Leberal Party.

Icyakora Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Ottawa, Trudeau yababwiye ko azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe kugeza igihe ishyaka riri ku butegetsi ryemeje uwamusimbura. 

Yagize ati: “Igihugu gikwiye amahitamo nyayo.”

Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Canada igomba gukomeza imirimo yayo  kugeza tariki ya 24 Werurwe, ubwo hazaba amatora.

Trudeau yari amaze igihe ari ku gitutu cya bamwe mu bo  Ishyaka rye n’abandi baturage bamusaba kwegura.

Bamwe mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Trudeau ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe no ku buyobozi bw’ishya Liberal Party, barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Wungirije Chrystia Freeland, n’uwahoze ari Umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu cya Canada, Mark Carney.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27