Beyoncé yagizwe umuhanzikazi w’umunyabigwi wigwijeho ibihembo 103

Beyoncé yagizwe umuhanzikazi w’umunyabigwi wigwijeho ibihembo 103

Umuhanzi Beyoncé Knowles-Carter umenyerewe nka Beyoncé yagizwe umuhanzi ukungahaye ku bihembo (most RIAA certified female artist of all time), aho amaze guhabwa ibihembo 103.

Ishyirahamwe rishinzwe kwandika ingaga z’umuziki, izandika, izimenyekanisha n’izifasha abahanzi ryo muri Amerika rizwi nka Recording Industry Association of America (RIAA) ni ryo ryamugize umuhanzi w’umunyabigwi.

Ni inkuru igaragaza ko RIAA yagize Beyoncé umuhanzi wigwijeho ibihembo bashingiye ku mubare w’ibihembo asanzwe afite kuko afite ibigera ku 103 yakiriye mu myaka itandukanye.

Ubuyobozi bwa RIAA bwifashishije imbuga nkoranyambaga zabwo, bwatangaje ko bishimiye ko bwagize Beyonce  umuhanzi wahawe ibihembo byinshi.

Banditse bati: “Twishimiye cyane kumenya impano idasanzwe, akazi gakomeye n’umwuka wo guhanga bigaragarira muri Beyoncé, urutonde rw’amazina yiswe n’ibihembo yatsindiye rwateye RIAA kumwita umuhanzi w’umugore ukungahaye ku mpano w’ibihe byose, twishimiye iyi ntambwe ikomeye, Beyoncé ateye kandi ukomeze ugwize ibigwi byisubiramo.”

Ubu buyobozi butangaza ko bwashingiye ku bihembo uyu muhanzikazi yahawe mu bihe bitandukanye birimo icya Diyama cyahawe indirimbo ye Hello, igihembo cyahawe indirimbo ye Single Ladies, Igihembo cya 8x platinum cyahawe Crazy in Love n’ibindi byahawe indirimbo ze zitandukanye.

Iri shyirahamwe rivuga ko ryashingiye ko Beyoncé afite ibihembo bigera muri 103 byamuzaniye amazina atandukanye mu ruganda abarizwamo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27