Perezida w’u Bufaransa Macron yahaye icyubahiro Perezida wa UAE wapfuye

Perezida w’u Bufaransa Macron yahaye icyubahiro Perezida wa UAE wapfuye
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na mugenzi we wa Emirati, Mohamed ben Zayed, usimbuye umuvandimwe we wapfuye mu minsi yashize (Foto AFP)

Abayobozi batandukanye ku Isi barimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron bakomeje kujya muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) bakurikinye kugira ngo bunamire Perezida Sheikh Khalifa bin Zayed Al-Nahyan wapfuye ku wa Gatanu ushize afite imyaka 73.

Perezida Marcon urugendo rwe i Abu Dhabi, yarugize uyu munsi ku wa 15 Gicurasi 2022. Ni we muyobozi wa mbere w’Iburengerazuba wagiye i Abu Dhabi yifatanya mu kababaro n’abaturage bo muri Emirates”.

Kuri iki cyumweru mu gitondo, Emmanuel Macron yaganiriye na Mohamed ben Zayed, bakunze kwita “MBZ”, akaba ari we Perezida mushya w’iyi Federasiyo igizwe na Emirates zirindwi asimbuye murumuna we, Sheikh Khalifa bin Zayed Al-Nahyan, watangajwe ko yapfuye ku wa Gatanu ushize.

Uru ruzinduko yagiriye mu Murwa mukuru wa Emirates ruhamya umubano wa hafi uri hagati ya Paris n’Ubwami bw’Ikigobe ndetse no hagati y’abayobozi bombi. Muri manda y’imyaka itanu ya mbere ya Perezida w’Ubufaransa, Abu Dhabi yabaye umufatanyabikorwa w’u Bufaransa muri kariya karere, cyane cyane ku bijyanye n’umuco n’uburere.

Ariko nanone kandi cyane cyane mu bijyanye n’Urwego rwa gisirikare kubera ko  u Bufaransa bufite ibirindiro by’amazi muri iki gihugu.

Mu Kuboza k’umwaka ushize, Emmanuel Macron nawe yasuye i Emirates. Muri urwo ruzinduko, uruganda rukora indege rwo mu Bufaransa rwitwa Dassault rwasinyanye amasezerano ya gisirikare manini mu mateka yarwo. Akubiyemo Indege z’intambara za Rafale zigera kuri 80 zagurishijwe muri Emirates amafaranga angana na miliyari 16 z’amayero.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27