Bwiza yashimiye The Ben n’umugore we Pamela

Bwiza yashimiye The Ben n’umugore we Pamela

Umuhanzikazi Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza yatangaje ko Pamela yagize uruhare mu ndirimbo ye yakoranye na The Ben, anashimira uyu muhanzi bafatanyije gukorana indirimbo ‘Best Friend’.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bwiza yavuze ko yatunguwe n’uburyo Pamela yabashyigikiye akajya abaha ibitekerezo.

Yagize ati: “Best Friend ni indirimbo nari maranye igihe kinini muri studio, naje kwegera The Ben nifuza ko ngize amahirwe yakwemera tukayikorana, ndamushimira cyane ni umuntu ushyigikirana atitaye ngo uri umwana, yicisha bugufi cyane.”

Yongeraho ati: “Ndanashimira umudamu Pamela, sinari nzi ko ashyigikirana kuri ruriya rwego, ndabyibuka yaradufashaga akaduha ibitekerezo by’uko twazafata amashusho, akaza aho twayafatiraga akabigira ibye, ikitameze neza akarwana nacyo.”

Uyu muhanzikazi avuga ko ari umugisha yagize wo gufashwa n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Bruce Melodie na The Ben akanavuga ko batamugoye.

Indirimbo Best friend ni indirimbo bashyize ahagaragara ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abasaga 1000 mu masaha 15 gusa.

Amashusho yayo yafashwe anatunganywa na John Elarts ari nawe wayoboye amashusho y’indirimbo Ni forever ya The Ben.

Bwiza ni umwe mu bakobwa bahagaze neza mu muziki nyarwanda, akaba ari na we mukobwa umaze gukorana  indirimbo na The Ben na Bruce Melodie basa nk’abahanganye mu muziki nyarwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27