Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku buyobozi bwa APR FC

Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku buyobozi bwa APR FC

Col (Rtd) Richard Karasira wari Umuyobozi wa APR FC yakuwe muri uyu mwanya, nyuma yo kubwirwa ko azatakomezanya na yo.

Ivanwa mu inshingano rya Col (Rtd) Richard Karasira nk’Umuyobozi wa APR FC rije rikurikira mpaga y’ibitego 3-0 yatewe y’ikipe y’Ingabo z’Igihugu nyuma y’amakosa y’imisimburize yabaye ku mukino yanganyijemo na Gorilla 0-0 ubwo iyi kipe yakinishaga abakinnyi b’abanyamahanga barindwi kandi hari hemewe batandatu.

Uyu muyobozi akurikiye uwari Team Manager w’iyi kipe, Eric Ntazinda, ndetse n’uwari ushinzwe umutungo Kalisa Georgine bose basezerewe muri iyi kipe

Ku ngoma ye, nibwo ikipe ya APR C yagaruye politiki yo gukinisha abanyamahanga nyuma yo kumara imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa.

Uyu Muyubozi yari amaze amezi 17 ayobora ikipe y’ingabo z’igihugu aho yasimbuye Gen. Mubarakh Muganga wari umaze kwemezwa nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Mu mwaka umwe n’amezi atanu yari amaze ari umuyobozi wa APR FC yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona cya 2023-2024 idatsinzwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Antoine Ahorwendeye

Nagende aprfc Yari ipfuyerubi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27