CHAN 2024: Amavubi azahura na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma

CHAN 2024: Amavubi azahura na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma

Ikipe y’igihugu “Amavubi” izahura na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024 izabera mu bihugu bitatu byo mu Karere muri Gashyantare 2025.

Sudani y’Epfo yabonye itike yo guhura n’Amavubi nyuma yo kunganya na Kenya 1-1, mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Nambole Stadium muri Uganda kuri iki Cyumweru, bityo ihita ikomeza mu cyiciro gikurikira dore ko yari yatsinze ubanza ibitego 2-0.

Umukino ubanza uteganyijwe hagati y’amatariki ya 20 na 22 Ukuboza 2024, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa kuri Stade Amahoro nyuma y’icyumweru kimwe.

Amavubi arasabwa gusezerera Sudani y’Epfo kugira ngo agire amahirwe yo kuba yakwerekeza muri CHAN, kuko kugeza ubu ntawe uzi ikizagenderwaho ngo hamenyekane igihugu kiziyongera kuri bitatu bizakira iri rushanwa.

Uretse Kenya yasezerewe ariko isanganywe itike ya CHAN nka kimwe mu bihugu bizakira iri rushanwa, Tanzania na yo yasezerewe na Sudani kuri penaliti 6-5 nyuma y’aho buri kipe itsindiye mu rugo igitego 1-0.

Uko imikino ya CHAN iteganyijwe mu ijonjora rya nyuma mu bihugu byo mu Karere. 

Burundi v Uganda

Ethiopia v Sudani

Sudani y’Epfo v Rwanda

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27