NBA: LeBron James yanditse amateka yo gukinana n’umuhungu we

NBA: LeBron James yanditse amateka yo gukinana n’umuhungu we

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024, hatangiye Shampiyona nshya ya 2024/25 ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA).

Umukino wari uhazwe amaso wari ku kibuga cya Los Angeles Lakers, ahari hagiye kwandikirwa amateka abiri mu mateka y’iyi shampiyona ikomeye ku Isi.

LeBron James yanditse amateka yo gukina umwaka wa 22 muri NBA, aho ako gahigo kari gasanganywe Vince Carter wanyuze mu makipe menshi nka Raptors, Nets, Magic, Suns, Mavericks, Grizzlies, Hawks na Sacramento Kings.

Si ibyo gusa kuko LeBron we n’umuhungu we Bronny James banditse amateka mashya y’aho ku nshuro ya mbere muri NBA, umwana yakinanye na Se mu ikipe imwe.

Uyu mukino warangiye Los Angeles Lakers itsinze Timberwolves amanota 110-103.

Iyi kipe yaherukaga gutsinda umukino ufungura Shampiyona kuva mu 2016, ubwo yatsindaga Minnesota Timberwolves amanota 110-103.

Indi mikino ibiri yabaye ku munsi  wa mbere, Boston Celtics ifite igikombe giheruka, yatangiye neza itsinda New York Knicks amanota 132-109. Jayson Tatum yigaragaje cyane kuko yatsinze amanota 37, atanga n’imipira 10 yavuyemo andi.

Mu rukerera rwo ku wa Kane, imikino irakomeza, Golden State Warriors irasura Trail Blazers, Los Angeles Clippers irakira Phoenix Suns, Chicago Bulls irakina na New Orleans Pelicans, mu gihe Cleveland Cavaliers irakina na Toronto Raptors.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27