Aisha asanga igitera abakobwa gukunda abasaza ari uko babitaho nk’abana bibyariye

Aisha asanga igitera abakobwa gukunda abasaza ari uko babitaho nk’abana bibyariye

Umukinnyi wa filime uri mu bakunda kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, Inkindi Aisha uzwi cyane nka Aisha, avuga ko impamvu abakobwa basigaye bikundira abasaza kurusha uko bakunda abasore bari mu kigero kimwe ari uko babitaho cyane nk’abana bibyariye.

Muri iki kinyejana abantu benshi bakunze kwitotombera ko abakobwa basigaye bakundana ndetse bakanashyingiranwa n’abasaza, aho gukundana n’abasore bari mu kigero kimwe, bigatuma abasore benshi bavuga ko batakibona abageni.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi, Aisha yumvikanishije impamvu zitandukanye zituma abakobwa bikundira abasaza zirimo kuba babitaho kurusha abasore.

Yagize ati: “Ukabona umukunzi wawe arakundana n’umusaza ukababara, ariko uzi ukuntu abantu bakuru bagira keya (Care). Icya mbere baba bafite abana mungana, akwitaho nk’umwana yibyariye, uko ubona amuha amafaranga y’ishuri akajya ku ishuri, ni nako nawe aguha byose.”

Yongeraho ati: “Naho abasore umubwira ibihumbi ijana akumva ni milliyoni ebyiri, ariko uwo musaza ibihumbi 100 abikuguriramo icyo kunywa akaza no kuguha andi ukitahira, kandi umusore nta n’impano yaguha yayo mafaranga.”

Nubwo avuga ibi ariko ngo ntabwo aribyo Aisha yivugira, ahubwo ni ukumenera abahungu amabanga y’abakobwa, kugira ngo bige kwita ku bakunzi babo, barekere aho kujya mu basaza.

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko kuba abakobwa batitabwaho, ngo abasore bababarira iminsi yabo y’uburumbuke kugira ngo bagire igihe cyo kuryamana na bo, kandi nta n’ikintu na kimwe cyabo bazi.

Ati: “Umukobwa ari mu mihango urugero, nta kunyitaho nta n’imbuto urimo kumushyira, nta kotekisi igura igihumbi wanzaniye, ariko urimo kumubarira iminsi ngo uzamuhamagare aze kugusura!”

Aisha avuga ko nubwo uko kuri abakobwa batakuvuga ariko iby’ibyo byose yavuze n’ibindi ngo ari byo bituma abakobwa bakunda abasaza ntibakunde abasore.

Aisha avuze ibi nyuma y’uko aherutse kurikoroza ubwo yumvikanaga mu kiganiro avuga ko abasore beza bose bagiye mu mutwe w’ingabo zishinzwe gucunga umutekano w’Umukuru w’Igihugu bazwi nka CTU, ko abasigaye ari amagweja n’ibimonyo, nubwo nyuma yaje kuvuga ko atari azi ko ari igitutsi byanatumye asaba imbabazi abo byarakaje.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27